in

Noe Uwimana w’imyaka 19 ukina mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kuza guhanganira umwanya na Omborenga Fitina mu ikipe y’igihugu Amavubi

Myugariro Noe Uwimana ufite imyaka 19 usanzwe akinira ikipe ya Virginia Tech Men’s Soccer muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kuza gufasha ikipe y’igihugu Amavubi.

Ngo ubu ameze neza yiteguye kuza gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi, ubwo yiteguye guhanganira umwanya na Omborenga kuri 2 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Uwimana Noe wari wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mwaka ushize ubwo yitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wayihuje na Mozambique, ariko Kubw’amahirwe macye, uyu musore yasubiye iwabo muri Amerika akoze imyitozo inshuro imwe kuko yahise avunika.

Uyu musore afite Se w’Umunyarwanda na Nyina ufite ubwenegihugu bwa Tunisia, ubu akaba ari tayari kuza mu Mavubi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yumvise ikifuzo cya Robertinho none yahamagaje rutahizamu ugiye gusesekara i Kanombe – AMAFOTO

Rutahizamu w’abanyarwanda Sugira Ernest wari umaze igihe nta kipe afite, yamaze gusinyira ikipe y’i Kigali ndetse anatangaza ko impamvu imuzanye ari Amavubi