in

Umukinnyi ushobora kwirukanwa n’ikipe ya APR FC kubera urwego ruri hasi yahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi bahinda umushyitsi

No kwirukanwa birashoboka! Umukinnyi ushobora kwirukanwa n’ikipe ya APR FC kubera urwego ruri hasi yahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi bahinda umushyitsi

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ushobora kwirukanwa, yahamagawe mu ikipe y’igihugu kandi muri Gitinyiro ntamwanya abona wo gukina.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Super Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC iyinyagiye ibitego 3-0 mu mukino abafana ba Rayon Sports n’aba APR FC bagaragaje urwego ruri hejuru rw’imifanire.

Muri uyu mukino abakinnyi 2 b’abanyamahanga ba APR FC barimo Taddeo Lwanga ndetse na Bienvenue Bindjeme bashobora gusezererwa, ntabwo bigeze bagaragara muri uyu mukino ngo bagaragaze icyo babazaniye kubera urwego ruri hasi bagaragaje.

Nubwo Taddeo Lwanga atakinnye umukino wa Super Cup ndetse akagaragaza n’urwego ruri hasi mu mikino ya gishuti APR FC yakinnye mu minsi ishize yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda yitegura gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika, izakina na Niger.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Akanyamuneza ni kose kuri Mbappe n’abafana ba Paris Saint Germain

Niyigena Clement myugariro wa APR FC yerekeje hanze y’u Rwanda