in

No kuyarenga birashoboka! Ibyahishuriwe abafana ba Rayon Sports imaze iminsi ikorara mu ibanga rikomeye cyane yitegura imikino ny’Afurika

Amakuru atugeraho ni uko Rayon Sports irimo gushaka kwiyubaka bikomeye kuburyo ishaka kuzagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse no kuharenga kandi birashoboka.

Nubwo isigaye ibyayo ibikorera mu ibanga rikomeye, ngo igiye kuzana umutoza ukomeye ufite ibigwi w’umuzungu.

Uretse gushaka kongerera Amasezerano Mitima na Ojera ndetse no gusinyisha abakinnyi 2 bakomeye bakomoka i Burundi aribo Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismail Pitchou.

Biravugwa ko ishobora no gusinyisha Umunyezamu wa Mukura Victory Sports, Umugande Nicolas Sebwato, ndetse no kugarura umwana murugo myugariro Manzi Thierry ushoje amasezerano muri AS Kigali ushobora gufatanya na Rwatubyaye Abdul.

Myugariro ukina ku ruhande wihuta cyane Serumogo Ally wa Kiyovu nawe biravugwa ko ari muri gahunda ya Rayon Sports izasohoka kandi yiyemeje kuzagera kure mu marushanwa ya Afrika CAF Comfederation Cup.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bwiza we yaje yanabyambariye! Umuhanzikazi Bwiza na Phiona uzwi muri filime nyarwanda batitije sitade ya Huye bashyigikiye Amavuye 90 irashira – AMAFOTO

Yahogoje inkumi z’i Kigali: The Trainer uri mu basore bakundwa n’inkumi nyinshi i Nyarugenge ubu ari kuryohereza i Dubai – AMAFOTO