in

Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 y’amavuko, arashakishwa n’Inzego z’umutekano nyuma y’uko mu nzu ye hasanzwe icyobo yahacukuye akaba yari agiye kujugunyamo umumotari

Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 y’amavuko, arashakishwa n’Inzego z’umutekano nyuma y’uko mu nzu ye hasanzwe icyobo yahacukuye akaba yari agiye kujugunyamo umumotari witwa Uwitonze Jean Marie Vianney wari umuzanye iwe i Bushenge muri Nyamasheke amukuye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi.

Amakuru atangwa agaragaza ko uwo mugabo ubwo yageragezaga gusunikira umumotari muri icyo cyobo yahanganye na we ku bw’amahirwe akamucika, agatabaza abaturage n’Inzego z’ubuyobozi, bahageze basanga nyir’urugo yacitse ariko umugore we aje ahita atabwa muri yombi.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo Nkurunziza Ismael yategaga umumotari wamuvanye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi akamugeza mu Mudugudu wa Karunga, Akagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke aho atuye.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mujyi, abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange baraye ku mirongo bategereje imodoka zibacyura baraheba [AMAFOTO]

Iyo baparitse za rukururana bahita bajya gushaka abakobwa babavura umunaniro! Abashoferi b’amakamyo ndetse n’abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Kirehe akabo kashobotse