in

“Nkunda abakunzi ba Rayon Sports na Kigali” Umunya-Brésil Robertinho mu muryango ugaruka muri Rayon Sports

Umutoza w’umunya-Brazil wanditse amateka muri Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, mu muryango ugaruka muri iyi kipe.

Robertinho wagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup muri 2018 ari mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ngo abe yayigarukamo.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Robertinho yaciye amarenga ko kugaruka muri iyi kipe, yagize ati “Ndi ku isoko. Nkunda abakunzi ba Rayon Sports na Kigali.”

Amakuru ni uko ibiganiro ku mpande zombi bigeze kuri 90% nk’uko bitangazwa na Sam Karenzi, aho uyu mutoza ashaka umushahara w’ibihumbi 6$ ariko ikipe ikaba ibona ko yifuza umurengera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports imaze gutangaza ibiciro by’itike yo kwinjira ku mukino izakina muri iyi weekend

Hari ababyeyi b’i Rusizi batabariza abana b’abakobwa basambanyirizwa mu makamyo ahaparikwa