Nkore iki? Umukunzi wange nkunda cyane namusanze hejuru ya mukuru wange bari kunca inyuma, none baje kunsaba imbabaz
Ni kenshi cyane abakundana bafatana bacanye inyuma gusa bikomera cyane iyo uciwe inyuma n’umuvandimwe wa we wizeraga.
Ibyo bikwereka ko nta muntu n’umwe ukwiye kwizerwa abe inshuti cyangwa umuvandimwe.
Umukobwa umwe wahemukiwe n’uwo akunda ndetse n’umuvandimwe we byamurenze abura icyo akora nyuma yo kubafata bamuca inyuma gusa umusore akaba yagarutse gusaba imbabazi.
Umukobwa wagishije inama yanditse agira ati”Muraho,mfite umusore twari tumaranye imyaka 2 dukundana ariko najyaga numva ko anca inyuma simbyemere noneho muminsi yashize naje kumwifatira aryamanye na mukuru wanjye,bangize umusazi neza neza gusa noneho ejo bundi baje kubyemera bansaba imbabazi,umusore ndamukunda arimokunsaba ko namubabarira….ndamukunda ariko sinzi nimba namubabarira mungire inama pee
Wifuza kugisha Inama cg hari ubuhamya wifuza kudusangiza watwandikira kuri Whatsapp ukoresheje nimero iri aho munsi.