in

“Njye naba ndi Team Bruce Melodie kuko uriya mwana ni impirimbanyi” KNC yongeye kugonganisha Bruce Melodie na The Ben nyuma yo kuvuga ikipe aherereyemo

Umunyamakuru wa Radio 1 akaba na Perezida (president) w’ikipe ya Gasogi United Kakuza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yongeye gusubiza ibintu i Rudubi ku ntambara imaze igihe hagati y’abakunzi ba Bruce Melodie na The Ben.

Ubwo KNC yarari mu kiganiro RIRARASHE, yagarutse ku magambo yatangajwe na Minisitiri Utumatwishima Abdallah ku nkubiri ya The Ben na Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda.

Minisitiri Utumatwishima we yavugaga ko ikiza habaho Guhuriza aba bahanzi k’urubyiniro (stageBattle) maze uwemeje undi akaba umwami aho guhora hahwihwiswa ko umwe ariwe mwami. Akifuza ko habaho igitaramo bahuriyemo.

Iyo nkuru niyo yatumye KNC utajya aripfana, agaragaza uruhande abogamiyemo ibintu byatunguye benshi.

KNC yagize ati: ” Sinjya nkunda kuvuga ku bintu by’imiziki ariko igihe cyose habaho guhangana k’uruhande rwa The Ben na Bruce Melodie, Njye naba Ndi Team Bruce Melodie kuko Uriya mwana ni impirimbanyi”.

Ayo magambo yahise atuma Angel Mutabaruka asa nutabyakiriye kuko nawe yavuze ko we ari k’uruhande rwa The Ben, avuga ko rero igihe hazaba igitaramo gihuza aba bahanzi we azaba ari Team The Ben.

Nyuma yo kubura gica byarangiye Umunyamakuru Waruzanye iyo nkuru ya Minisitiri Abdallah wavugaga ibya The ben na Bruce Melodie Ariwe Allain Nisingizwe avuze ko nawe ari Team Bruce Melodie.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Gikundiro nta mukinnyi uruta abandi koko! Rayon Sports izakina na APR FC idafite abakinnyi bayo 2 harimo umunyamahanga washatse kwerekana ko arenze abandi maze bamucishaho akanyafu

Umuhanzi Sintex yavuze inkuru y’urukundo rwe n’umugore we Shadia Keza baherutse kurushinga