Lionel Messi yatangaje ko imana yari yarabimuhishuriye ko uyu mwaka azatwara igikombe cy’isi agashimisha isi nzima kuva iwabo muri Argentina kugeza imihanda yose.
Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe y’ igihugu ya Argentina yegukanye igikombe cy’isi cyayo cya gatatu mu mukino Lionel Messi yahamije ko ari ntagereranwa.
Muri uyu mukino kizigenza Lionel Messi yagize uruhare mu bitego bi 3 batsinze.
Niwe watsinze igitego cya 1 kuri penariti ku munota wa 23, ndetse anatsinda igitego cya 3 ku munota wi 108. Messi kandi niwe watsinze penariti ya mbere, bishyira abakinnyi bagenzi be mu buryo bwiza bwo gutsinda izindi penariti 3 zari zikurikiyeho.
Lionel Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje amagambo akomeye, yagize ati” dutinze kugera muri Argentine ubundi tukishimana n’abaturage, iki nicyo gikombe nashakaga mu buzima bwanjye.
Izi zari inzozi zanjye kuva mu bwana bwanjye. Niba hari ikintu kiza kibaho ni igikombe cy’isi, kiba gisa neza. Nari mbizi ko Imana igiye kukimpa, niyumvaga nk’aho ari icyanjye”.