in

Niyonzima Olivier Sefu yahakanye ko atari we wanze ko Manishimwe Djabel aza muri Kiyovu Sports ariko atangaza amagambo agaragaza ko yabigizemo uruhare

Niyonzima Olivier Sefu yahakanye ko atari we wanze ko Manishimwe Djabel aza muri Kiyovu Sports ariko atangaza amagambo agaragaza ko yabigizemo uruhare

Kapiteni mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse ukinira n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Niyonzima Olivier Sefu yatangaje ko atagize uruhare ku kugirango Manishimwe Djabel ntaze muri iyi kipe ariko atungura benshi nyuma yo gutangaza ko atakivugana nawe.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Manishimwe Djabel yaba agiye kuza mu ikipe ya Kiyovu Sports ariko bamwe mu bayobozi banga ko yasinyishwa ndetse haza n’amakuru avuga ko Niyonzima Olivier Sefu yaba yaravuze ko atakinana na Djabel nyuma yo kugirana nawe ibibazo bakinana mu ikipe ya APR FC.

Mu kiganiro Sefu yahaye Radio Flash FM yatangaje ko Manishimwe Djabel ari umukinnyi waza akabafasha ntakibazo bakinana ngo kuko ntakibazo bafitanye. Sefu abajijwe niba bavugana yatangaje ko kuvugana n’umuntu atari itegeko ngo kuko ntabwo bakiri inshuti.

Manishimwe Djabel kugeza ubu agiye kwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yaho umutoza w’iyi kipe yemeje ko amubonye byaba ari byiza ngo kuko ni umukinnyi mwiza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harabo bwenda kwivugana: Reba uko ubukene buhagaze mu Rwanda 

Diamond Platunmz yabonye ko ashobora kuzambara amapingu maze yihererana Mico The Best amuha ibintu byabateranyaga