Umunyarwanda wegukanye Tour du Rwanda Niyonshuti Adrien yahuye n’ibibazo bikomeye mu mikino Olympique.
Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 11 zu ku kwezi nibwo i Rio habaga amarushanwa y’amasiganwa y’amagare mu mikino olympique,ubwo abasore bavuye imihanda yose basiganwaga kurangiza ibirometero 236,gusa ku bwamahirwe make umusore w’umunyarwanda nyuma yo kugira ibibazo by’igare mbere yo kurangiza ibirometero 70,yaje kugira ikibazo cya feri nuko agongana n’ibinyabiziga bibaherekeza,aba avuye mu irushanwa atyo.
Uyu musore niwe warutwaye idarapo ry’u Rwanda ku munsi wa mbere w’umwiyereko w’imikino Olympique.