Niyonizera Judith wakoze ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba bikavugwa ko yateye gapapu Umutesi Parfine wari usanzwe ukundana n’uyu muhanzi, avuga ko atazi uyu mukobwa ndetse bataranahura, gusa ngo nyuma y’ubukwe baje kuvugana kuri telefoni.
Inkuru y’ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith, ni imwe muzigaruriye imitwe y’itangazamakuru mu Rwanda mu mpera za 2017 kuko uyu muhanzi yari amanyerewe ari mu rukundo na Umutesi Parfine, benshi batunguwe no kubona atari we bagiye gukora ubukwe.
Kimwe mu byagarutsweho cyane, ni uko uyu muhanzi yaba yari akurikiranye amafaranga ya Judith ndetse no kuba yabona Visa yo kujya muri Canada, Judith akaba yabwiye shene ya Youtube ko atari byo kuko Safi yigeze no gushaka ko babana batarakora ubukwe.
Ati “Oya ntabwo ari amafaranga yaduhuje. Ndibuka ko tukimenyana, tumaze gukundana yarambwiye ngo tubane tudakoze ubukwe, mboneraho no kubwira abantu bavugaga ko ari Visa yashakaga ngo ajye muri Canada, siko mbitekereza, we yarambwiye ngo gusezerana isezerano rya mbere ni iryo mu mutima, njye namubwiye ko ngomba kwereka ababyeyi banjye ibirori arabyemera kuko yankundaga.”
Avuga ko yatangiye gukundana na Safi muri 2015 ariko akaba yari yaratandukanye na Umutesi Parfine, rero akaba atarakundanye na we akiri mu rukundo na we nk’uko byavuzwe.
Ati “Mbere tugihura yarambwiye ngo dukundane ndanga, ndagenda nkundana n’undi muntu wa hano ariko biza kwanga, nyuma nza mu Rwanda na we ibye na Parfine ntibyaza gukunda, nibwo yansabye kuza kunsura mu rugo, abantu barahurura, rero yaje kunshyira ku ruhande ambaza niba hano harimo umuntu mubwira ko byarangiye na we ambwira ko na we uwo bari kumwe byarangiye.”