in

Niyo waba uri umuswa muri ruhago ntakunu utabibona! Hamenyekanye ibanga abakinnyi ba Al Hilal Benghazi bakoresheje kugira ngo basezerere Rayon Sports

Mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, ikipe ya Al Hilal Benghazi yasezereye Rayon Sports kuri Penariti 4-2.

Hari nyuma yuko aya makipe anganyije ibitego 2-2 mu mukino yose yabereye i Kigali kuko mu mukino ubanza zanganyije 1-1 ndetse n’uwo kwishyura bigenda uko maze biyambaza Penariti.

Abakinnyi ba Al Hilal Benghazi binjije Penariti zose kubera ko bari bavumbuye ibanga ry’uko umunyezamu wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe, yari yaravunitse urutugu rero imipira yose bayiteraga mu ruhande yavunitsemo maze akabura uko aharyamira.

Nubwo nta muhanga wa Penariti, ariko umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani yakoze amakosa yo kudasimbuza Adelphe kandi byaragaragariga buri wese ko urutugu rwe atari ruzima kuko rwari ruziritse.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Willy
Willy
11 months ago

Ariko muba mwabuze ibyo mwandika stade se niyo izatugira nk’i Burayi abantu bishwe n’inzara namwe ngo stade

Uwimana Clarisse usigaye yitwa ‘Mama Iganze’ yerekanye umwana we aherutse kwibaruka ndetse anahamagarira abantu kuza kunywa igikoma (AMAFOTO)

Nta kanya ko kwitekerezaho! FERWAFA yahaye ubutumwa APR FC yari ikiri mu gahinda ko gusezerwa muri CAF Champions League inyagiwe imvura y’ibitego