in

Niyo Bosco yazamuye amarangamutima ya benshi mu gitaramo cya Bruce Melodie.

Umuhanzi Niyo Bosco yazamuye amarangamutima y’abatari bake bari bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo, aho yaririmbye akava ku rubyiniro abantu batabishaka.

Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro arinzwe na Rutambi, umusore w’amatuza uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri Youtube. Akaba n’umukinnyi wa filime.

Rutambi yabyinishaga amatuza ashingiye ku buryo indirimbo ya Niyo Bosco igenda, abantu baratungurwa bavuza akaruru k’ibyishimo, abandi bamufata amashusho n’amafoto.

Niyo Bosco yaririmbye abantu bacanye telefoni zabo bafata amashusho, bamwe bafata amafoto, abandi bahagarutse bafatanya nawe kuririmba indirimbo ze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tembera ahari kubera igitaramo cy’amateka cya Bruce Melodie (Amafoto)

Abamotari bari babukereye mugitaramo cya Bruce Melodie (Amafoto)