in

Niyo Bosco nyuma yo gutangaza ko atishimiye ubuzima abayemo, hari ikintu yasabye abantu be

Mu minsi yashize umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka Niyo Bosco mu muziki nyarwanda, havugwaga inkuru zivuga ko we na Irene Murindahabi umureberera inyungu mu bikorwa bye akora umwuka utameze neza bikavugwa ko atishimiye ubusima abayemo.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye yagize ati “ndambiwe guhaza ibifu by’abandi njye nshonje” arongera ati “nkumbuye ubuzima nabagamo mbere” ndetse n’andi menshi.

Ayo magambo yatumye abantu bavugishwa bavuga ko atishimiye ubuzima abayemo gusa hari abataratinye kuvuga ko ari agatwiko dore ko abahanzi bo mu Rwanda bazwiho guhimba ikinyoma kugira ngo bategurire indirimbo benda gushyira hanze.

Gusa kuri uyu wa gatandatu yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasabye abakunzi be kuzitabira igitaramo azitabira cya Aline Gahongayire kzaba kuwa 30 Ukwakira, yagize ati “Abange ntimuzabure aha hantu! Sibyo aba Besty? Mwuka wera, Inshuti nkunda Aline Gahongayire nange twateguye kubaryohereza imitima. Ntimuzacikwe n’uwo mugisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

BIG Fizzo yifurije isabukuru nziza umwana we witwa Nikita

“Ububwa burantunze” umunyarwenya Pattyno atangarije byinshi nyuma yo gusoza kaminuza