in

Niyihe mikino yasubitswe kubera icyorezo cya Corona Virus mu Bwongereza?

Iyongera ryinshi Corona Virus ryatumye habaho isubikwa ry’imikino myinshi mu byiciro bine bya ruhago byose biba mu gihugu cy’Ubwongereza

Icyi cyorezo gikomeje kwiyongera cyane nyuma yaho igihe cyamezi y’ubukonje cyamaze kugera ahenshi ku mugabane w’iburayi.

Mu gihe icyi cyorezo gikomeje kwiyongera, ubwandu bushya bwa gatatu bwa Corona Virus bwitwa OMICRON VARIANT bukomeje kwiyongera cyane kwisi bukaba bwaranageze mu gihugu cy’Ubwongereza.

Kubwiyo mpamvu byagize n’ingaruka ku mupira wa maguru, mu makipe menshi mu byiciro bine byo mu Bwongereza byatumye ihagarikirwa imikino kubera ubwandu bwinshi bwagaragaye muri Ayo makipe.

Umukino wa Tottenham wa Premier League yari kuzakina na Brighton wari kuba taliki ya 12 Ukuboza niwo wabaye umukino wambere usubitswe kubera COVID-19, Nyuma yiyongera rya Corona Virus mu mwiherero wa Tottenham.

Umukino Manchester United yari kuzakira ikipe ya Brentford taliki ya 14 Ukuboza niwo wari ukurikiyeho mwisubikwa nyuma yaho ku kibuga cya Carrington hiyongeraga ubwandu bwinshi bwa Corona Virus.

Umunsi wakurikiyeho, umukino Burnley yari Kwakira mo ikipe ya Watford nawo waje gushyirwaho akadomo ko utakibaye mbere gusa yisaha imwe ngo umukino utangire nyuma yo kwandura kwabenshi muri Ayo makipe.

Mu gihe ikipe ya Tothenham Hotspurs yari ikomeje kugorwa nicyo cyorezo, Leicester City nayo niyo yakurikiyeho kugira abakinnyi nabandi bagize Leicester basanga Bari Positive, nyuma yaho Aya makipe yose yari gukina umukino ku munsi wo Kuwa Kane, maze uwo mukino uhita usubikwa.

Kuri uwo munsi, byatangajwe ko ikipe ya Manchester United ikomeje kugira abantu benshi bafatwa nicyo cyorezo, maze bitangazwa ko n’umukino byari ifite kuri uyu wa Gatandatu na Brighton nawe usubitswe.

Ku mugoroba wo Kuwa Kane, imikino igera kuri ine ya shampiyona ya Premier League yose yahagarikiwe icyarimwe.

NIYIHE MIKINO YARI UTEGANYIJWE KUBA GUSA IGASUBIKWA?

MURI PREMIER LEAGUE (Icyicaro cya mbere):

UYU MUNSI (Kuwa Gatandatu Taliki ya 18 Ukuboza):

🔴 Manchester United vs Brighton
🔵 Southampton vs Brentford
🔴 Watford vs Crystal Palace
🔵West Ham vs Norwich City

EJO KU CYUMWERU (Taliki ya 19 Ukuboza):

🔵Everton vs Leicester City

MURI CHAMPIONSHIP (ICYICIRO CYA KABIRI):

UYU MUNSI (Kuwa Gatandatu Taliki ya 18 Ukuboza):

🔵Cardiff City va Derby Count
🔴Coventry vs Stoke City
🔵Millwall vs Preston
🔴QPR vs Swansea
🔵 Reading vs Luton Town City

MURI LEAGUE ONE (Icyicaro cya Gatatu):

UYU MUNSI (Kuwa Gatandatu Taliki ya 18 Ukuboza):

🔵Bolton vs Wycombe
🔴Burton vs MK Don’s
🔵 Gillingham vs Crewe
🔴 Lincoln vs Doncaster
🔵 Sheffield Wednesday vs Accrington Stanley

MURI LEAGUE TWO (Icyicaro cya Kane):

UYU MUNSI (Kuwa Gatandatu Taliki ya 18 Ukuboza):

🔵Carlisle Vs Bradford
🔴Calchester vs Hartlepool
🔵Crawley vs Oldham
🔴Forest Green vs Mansfield
🔵 Northampton vs Barrow
🔴Port Vale vs Exeter
🔵Swindon vs Walsall

KUWA KABIRI (Taliki 21 Ukuboza):

🔵 Forest Green vs Colchester

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy Si Akabati/Arabivuze Byose Ibya Akayezu N’umugabo Bivugwa Ko Bafatanywe Baca Inyuma Mike

Kubyimba ibirenge utwite: Ikibitera n’uko wabyirinda