in

NdabikunzeNdabikunze

Kubyimba ibirenge utwite: Ikibitera n’uko wabyirinda

Iyo umugore atwite umubiri we ukora hafi 50% by’amaraso n’amatembabuzi yandi birene ku byo umubiri wari usanzwe ukoresha, bigakorwa kugirango haboneke n’ibyo umwana akeneye. Ibi rero bitera kubyimba ibice bimwe na bimwe by’umubiri cyane cyane mu maso, ibiganza, ibirenge no mu bujana.

Uku kuzigama amatembabuzi rero akamaro ni ukugirango umubiri worohere cyane bigafasha umubiri kwaguka uko umwana agenda akura. Binafasha kandi amagufa y’amatako kuzabasha gufunguka mu gihe umugore ari kubyara.

Amatembabuzi y’inyongera afata hafi 25% by’ibiro umugore yiyongeraho iyo atwite.

Kubyimba bitangira ryari?

Kubyimba biba igihe icyo ari cyo cyose umugore atwite ariko bikunze kubaho cyane ku buryo bugaragara iyo inda igize amezi atanu bikiyongera mu gihembwe cya 3, ni ukuvuga hejuru y’amezi 7.

Gusa hari ibyongera kuba umugore utwite abyimba:

  • Ubushyuhe bwinshi cyane cyane mu mpeshyi
  • Guhagarara akanya karekare
  • Gukora amasaha menshi ku munsi utaruhuka
  • Ifunguro rikennye kuri potasiyumu
  • Gufata ibirimo caffeine nyinshi
  • Kurya umunyu mwinshi

Kubyimba ku buryo budakabije ni ibintu bisanzwe ku mugore utwite, gusa niba utari ubyimbye noneho bikaza bitunguranye ukabyimba ibiganza no mu maso usabwa kwihutira kujya kwa muganga. Bishobora kuba ikimenyetso cy’uko wagize umuvuduko udasanzwe w’amaraso uterwa no gutwita (preeclampsia).

Wakora iki ngo wirinde kubyimba utwite?

Nubwo utabikuraho burundu ariko nanone hari ibyo wakora ukabigabanya. Usabwa kurya ibikungahaye kuri potasiyumu nk’imineke kandi ukagabanya umunyu urya ndetse na caffeine, ni ukuvuga ukirinda amajyani y’icyayi cyangwa ikawa ugakoresha atarimo caffeine (nk’aya soya, aya hibiscus, ay imbuto za roza, n’andi anyuranye).

Ifunguro rikize kuri potasiyumu

Ibindi wakora bikagufasha:

  • Irinde kumara umwanya munini uhagaze
  • Gabanya amasaha umara ukorera ahantu hari izuba
  • Ryama useguye ibirenge
Kuryama useguye ibirenge birafasha nabyo
  • Ambara inkweto zitagufashe kandi wirinde inkweto ndende
  • Irinde imyenda igufashe n’iguhambiriye mu bujana bw’ikirenge n’ukuboko
  • Niba wabyimbye hakandishe balafu cyangwa urambikeho icupa rivuye muri firigo
  • Jya unywa amazi menshi uko ushoboye
  • Irinde kuminjira umunyu (kurya umunyu mubisi)

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niyihe mikino yasubitswe kubera icyorezo cya Corona Virus mu Bwongereza?

Match day live: AS Kigali vs Rayon Sport