in

Niwibonaho ibi bimenyetso uzamenye ko urwaye impyiko.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’impyiko ni: kwihagarika inkari nkeya cyangwa ukazibura, kwihagarika amaraso, kubyimba umubiri wose, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, kugabanuka kw’imyunyu ngugu mu maraso, kuribwa ahagana inyuma mu mugongo cyangwa mu maguru no kugira isesemi ishobora gutuma uruka.

Hari ibintu byinshi bitera impyiko ,bitatu byingenzi muribyo Topsante yarabiduhishuriye:

Topsante ivuga ko muri byo harimo ibishobora gutera indwara z’impyiko bitaziturutseho ubwazo, izifata umubiri nyuma zikazafata n’imyiko (pre-renal), ibituruka ku mpyiko ubwazo (renal) n’ibiza nyuma y’uko impyiko zifatwa (post-renal).

Ibishobora gutera indwara z’impyiko bitaziturutseho

Mu bintu bishobora gutera indwara z’impyiko ariko bidaturutse ku mpyiko ubwazo,harimo indwara zibasira umubiri zigatera kugabanuka kw’amaraso, nko kuruka cyane, kunanirwa k’umutima, gucibwamo (diarrhee) diyabete no gutakaza amaraso menshi nko mu bihe by’impanuka.

Uko kugabanuka kw’amaraso bituma ajya mu mpyiko agabanuka ntizibashe kuyungurura neza imyanda yo mu maraso hanyuma bikazitera uburwayi.
Ibituruka mu mpyiko ubwazo

Mu ndwara z’impyiko ziterwa na zo ubwazo, harimo indwara ya kanseri n’indwara ziterwa n’ubwirinzi bw’umubiri ubwawo (maladie auto-immune).
Umuntu ufite ubwo burwayi, umubiri we ukora abasirikare barwanya ibice by’umubiri noneho bigatera ibyo bice kwangirika cyangwa gukora nabi kandi mu bice by’umubiri impyiko na zo zirimo.

Ibibazo biza nyuma y’impyiko

Impyiko ubwazo iyo zirwaye akenshi inkari zidasohoka ngo zijye hanze, uko kugumamo bikaba bitera ubundi burwayi bwazo ndetse n’ubw’ bindi bice byo hanze yazo ariko bifatwa nk’inzira y’inkari.

Mu bishobora gutuma ibyo bice bidakora neza harimo kanseri zibasira uruhago rw’inkari, kanseri y’ubugabo (prostate), indwara nk’igituntu, rubagimpande, n’ubwandu butandukanye bushobora gufunga inzira y’inkari.
Niyo mpamvu dushishikariza abantu bose kwisuzumisha indwara z’impyiko cyane abafite uburwayi bwabakururira ibyago byo kurwara impyiko bwavuzwe hejuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Benoit
Benoit
2 years ago

Uyu yagufasha nanjye nari mfite ikibazok’impyiko zimereye nabi pe: 0791997820 mubaze umuti

AMAFOTO: Musanze FC yatsinze Marine FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo ibitego 7

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 bakunzwe cyane n’abafana babo muri 2020(AMAFOTO).