in

Niwe mukinnyi muto uri mu Mavubi! Imbamutima za Hakim Sahab usanzwe ukina mu Bubiligi, nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi yihereranye Africa y’Epfo

Hakim Sahabo usanzwe ukinira ikipe ya Standard Liège yo mu Bubiligi yavuze ko ari ibyishimo bikomeye ku Banyarwanda nyuma y’uko Amavubi atsinze Afurika y’Epfo.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, aho u Rwanda rwari rwakiriye Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, urangira Amavubi abashije gutsinda ibitego 2 ku busa, byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Nyuma y’uyu mukino, Hakim SAHABO w’imyaka 18 aganira n’itangazamakuru yagize ati “Wari umukino mwiza cyane, twakinnye nk’ikipe, ni intsinzi y’abanyarwanda bose.”

Yakomeje agira ati “Bisobanuye byinshi kubera ko dutsindiye mu rugo kandi tuzakomeza kugerageza gukomerezaho.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo bita Bizimana uzwi nka Ruhuri yatemye umugore we bapfa imitungo

Nta mugabo usaza atabonye! Umugabo yasanze undi mugabo yasohokanye umugore we bagiye kugura imyenda ahita amumenaho amamesa mu isoko hagati