in

Nishimwe Blaise wari washimwe n’umutoza wa Kiyovu Sports byongeye kumubana imyangaro

Nishimwe Blaise wari washimwe n’umutoza wa Kiyovu Sports byongeye kumubana imyangaro

Uwari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Nishimwe Blaise wari wakunzwe n’umutoza wa Kiyovu Sports byongeye kumubana bibi cyane.

Hashize iminsi ikipe ya Kiyovu Sports itozwa na Koukours Petros ukomoka mu gihugu cy’ubugiriki itangiye imyitozo ndetse hari abakinnyi batandukanye bari bamaze iminsi bakorana n’abandi ngo babe bagurwa ariko ibintu ntibyagenda uko babyifuza.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Nishimwe Blaise wari umaze gushimwa na Koukours Petros yamaze gusezererwa nyuma yo kuba atarashakwaga n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports. Ntabwo uyu ari we wirukanwe gusa ahubwo na Nizigiyimana Karim Mackenzie ndetse na Radu bamaze gusezererwa.

Nishimwe Blaise wasezerewe mu ikipe ya Rayon Sports akajya muri Kiyovu Sports bikanga hari amakuru avuga ko hari ikipe ikomeye yo mu gihugu cya Tanzania ashobora gukinira umwaka utaha ariko ntiramenyekana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali ibyaho bisigaye biteye ubwoba! Umugabo aratabaza cyane nyuma yo gutererezwa nyabingi harimo ifite izina bakunze kwitirira igitsinagore

Ubuse mama iyi ngabirano izataha?: Perezida wa Rayon Sports yagabiwe n’umunyamakuru ukomeye cyane mu Rwanda kubera umukinnyi yaguze