in

“Ninjye mutoza ngomba kumukuramo” Casa Mbungo yavuze kuri Haruna Niyonzima wasimbujwe agakubita hasi igitambaro

Umutoza wa As Kigali, Casa Mbungo Andre yavuze ko yakuwemo Kapiteni we Haruna Niyonzima kugira ngo agerageza gukora ibyo yari yateguye.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Nzeri 2022 nibwo As Kigali yakuragamo ikipe ya ASAS Telecom yo muri Ethiopia ku gitego kimwe ku busa.

Muri uwo mukino Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni wa AS Kigali yaje gusimburwa gusa ariko ntabwo ya yibyishimiye aho yahise akubita hasi igitambaro cya Kapiteni yari yambaye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza wa AS Kigali yavuze ko ariwe mutoza ko ari na we ubazwa umusaruro muke w’ikipe bityo ngo rero yari arimo gukora akazi ke.

Akomeza avuga ko biriya Haruna Niyonzima yakoze, abizi ku bakinnyi bakomeye ku isi ariko ngo agomba kugicyemura.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba APR FC basabye ubuyobozi bw’iyi kipe kubakorera ikintu gikomeye

Umuramyi Israel Mbonyi yahuje abantu n’Imana binyuze mu bihangano bye (Amafoto)