Umutoza wa As Kigali, Casa Mbungo Andre yavuze ko yakuwemo Kapiteni we Haruna Niyonzima kugira ngo agerageza gukora ibyo yari yateguye.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Nzeri 2022 nibwo As Kigali yakuragamo ikipe ya ASAS Telecom yo muri Ethiopia ku gitego kimwe ku busa.
Muri uwo mukino Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni wa AS Kigali yaje gusimburwa gusa ariko ntabwo ya yibyishimiye aho yahise akubita hasi igitambaro cya Kapiteni yari yambaye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza wa AS Kigali yavuze ko ariwe mutoza ko ari na we ubazwa umusaruro muke w’ikipe bityo ngo rero yari arimo gukora akazi ke.
Akomeza avuga ko biriya Haruna Niyonzima yakoze, abizi ku bakinnyi bakomeye ku isi ariko ngo agomba kugicyemura.