Umuzamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre afite imibare itari myiza nyuma y’uko mu minsi itanu atsinzwe ibitego birindwi byose bivuze ko byibuze buri munsi yaba yakinnye cyangwa se atakinnye yatsindwaga ibitego 1.7 washyira mu iyoroshya bikaba ibitego 2 buri munsi yaba yakinnye cyangwa atakinnye.
Aho ntago harimo ibitego atsindwa mu myitozo kuko ni ibitego 3 yatsinzwe na Monastir ndetse na 4 yatsinzwe na Libya tubibutsa ko hari ikindi cya 8 yatsinzwe I Tunisia bakacyanga ndetse n’ikindi yatsindiwe I Huye bakacyanga.
Uyu muzamu ukiri muto nawe atangiye kugaragaza urwego rudashimishije dore ko yatangaja ikizere cy’ejo hazaza.