in

Ababyeyi nta mpuhwe bakigira; Uruhinja rw’umunsi umwe rwatowe mu bitaro ari ruzima

Ku wa kane, tariki ya 22 Nzeri, umwana w’umuhungu umaze umunsi umwe avutse yatawe mu bitaro bikuru byo mu gace ka Kazaure muri Leta ya Jigawa.

Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, DSP Lawan Shiisu Adam, ibi yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara.

Yavuze ko uyu mwana yashyikirijwe ishami ry’umuryango wa LGA n’umuyobozi ushinzwe ivuriro ry’ibitaro bikuru Kazaure. Yongeyeho ko abagore batanu bafashije mu konsa uru ruhinja.

Shiisu yerekanye ko Ishami ry’Umuryango wa Kazaure LGA ryashimiye aba babyeyi bitaye kuri uru ruhinja.

Kugeza ubu Umubyeyi w’uyu mwana ntabwo yari yamenyekana, Polisi iracyari mu iperereza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Huye: Abagore baratabariza abagabo babo bananiwe kubaha ibyishimo mu buriri cyangwa babafatire imyanzuro

Nibura ku munsi umuzamu wa APR FC atsindwa ibitego 2 yakina atakina, dore imibare ye