in

Niba wibonaho ibi bimenyetso ntakabuza ugiye kwiyahura

MUri iyi minsi hari ibibazo bitanduakanye bituma bamwe bahitamo kwiyahura bakiyambura ubuzima.Ni ikibazo gihangayikishije cyane kuko nta munsi washira hatamvikanye inkuru zivuga ku bantu biyahuye.Gusa hari ibimenyetso bishobora kwerekana ko umuntu afite ibitekerezo biganisha ku kwiyambura ubuzima.

Ntibyoroshye kureba umuntu ngo umenye niba ashaka kwiyahura kuko akenshi aba ahishe byinshi. Icyakora hari bimwe mu bimenyetso bihurirwaho na benshi bikunze kugaragara byerekana ko umuntu ashobora kuba atekereza kwiyambura ubuzima bwe.

Abafite ibitekerezo byo kwiyahura bakunze kuba bababaye cyangwa batuje cyane bituma bagira umuhangayiko ukabije bikabaviramo kwiheba.

Aha umuntu atwarwa no gutuza nyuma y’igihe akiheba agatangira kwikura mu bandi [kwiheza] agahitamo kuba wenyine, akirinda kuba hamwe n’abantu yamaranaga na bo umwanya munini, ukabona nta kindi kintu yishimira yewe n’ibyo yakundaga atangira kubyishisha.

Nyuma habaho impinduka mu myitwarire nk’imvugo, ingorane mu gusinzira hari nubwo uko yagaragaraga bitangira guhinduka. Uwo aba ageze ku rwego rwo kutagira icyo yitaho na kimwe ku bijyanye n’uko agaragara mu bantu.

Umuntu ufite ibitekerezo byo kwiyaka ubuzima bwe hari ubwo atangira kwishora mu biyobyabwenge cyangwa ibindi byangiza ubuzima bwe, kugira ihungabana ridasanzwe, kuvuga amagambo arangwa no kwiheba. Urugero nko kuvuga ngo mu buzima ntacyo amaze, Isi yaramwanze n’ibindi.

Iyo bigeze ku rwego bisa nk’aho aba ari kwitegura gupfa, atangira guca amarenga asezera inshuti cyangwa atanga bimwe mu byo yari atunze agatangira kuvuga ko gupfa ari yo nzira yonyine yatuma aruhuka.

Ni byiza ko umuntu ashaka uwo baganira mu gihe atangiye kugira bimwe mu bitekerezo biganisha ku kwiyahura kuko ni kimwe mu bimufasha kuruhuka no kwisanzura, akavuga ibimugoye uwo baganira akabona aho ahera amufasha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rosine Bazongere yagize icyo abwira umwana we

« Mbega irari… » – Rusine Patrick yavuze ku ifoto yafashwe arimo kureba icyoroshye umuvandimwe wa Miss Naomie