in ,

Niba warabuze uwagukunda, ngibi ibyo wakora bikagufasha gukundwa mu buzima .

 

Usanga umuntu akubwira ati jyewe sinzi icyo abantu banziza nta n’umwe unkunda,undi ati ndabizi jyewe bose baranzira. Ukibaza niba koko habaho umuntu waremewe kwangwa cyangwa se niba ari imico ye ituma abandi bamuzira. Ku rundi ruhande nanone ugasanga hari umuntu abantu bose bisanzuraho, abana, abakecuru, urungano mbese ugasanga ni inshuti ya bose. Bamwe bati ubanza ari ibyo yisize abandi bati ni amaraso akundwa. Nyamara kandi burya gukundwa ni ikintu giharanirwa, nawe ubishatse wabigeraho.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo wakora kugirango nawe ugire inshuti nyinshi ndetse unagumane izo usanzwe ufite.

Ibyo wakora bikagufasha gukundwa

  1. Girira abandi uko wifuza kugirirwa

Ibi ni ibintu ushobora kwibwira ko byoroshye nyamara burya birasaba byinshi kugira ubigereho. Ese wakemera gutukwa? Niba ari oya, nawe wituka abandi. Mbere yo kugira icyo ukorera abandi cyaba icyo wita cyiza cyangwa kibi,banza wibaze uti ari jye babikoreye nabyakira gute? Niba usanze utabyakira neza, ubizibukire kuko ni kimwe mu bigukuraho inshuti. Nufata abandi uko wifuza ko bagufata uretse no gukundwa uzanubahwa.

  1. Fasha abandi

Gufasha ntabwo bisaba kugira ubutunzi bwinshi cyangwa se imbaraga z’indengakamere. Ubufasha bwa mbere ni umutima w’impuhwe, gutega amatwi ufite ikibazo no gutabara abagutabaje.

Ukugishije inama mutege amatwi umuhe inama nyayo koko. Irinde inarijye, ahubwo wishyire mu mwanya w’abandi. Ibyo bazabizirikana kandi bazabigukundira

  1. Gira ubusabane

Iki benshi gisigaye kibananira muri iyi si y’iterambere. Ugasanga asuye umuntu ariko yibereye kuri whatsapp kugeza atashye, agiye mu modoka avuyemo n’uwo bicaranye atamushuhuje. Ibi n’ibindi nka byo ntabwo bikongerera inshuti ahubwo birazigabanya. Gerageza aho ugeze uhungukire izindi nshuti, iza kera uzigarure, kandi wongere ubusabane n’abo muganira. No kuri za mbuga nkoranyambaga ushobora kuhungukira inshuti kandi zakugirira akamaro. Ahubwo zirikana ibyo ubavugisha n’uburyo ubavugishamo.

  1. Tega amatwi abandi

Uko abantu bagukunda, bakwizera niko bazagusanga bagukeneyeho inama n’ubufasha. Ibi niba bibayeho gerageza ubahe umwanya wawe ubatege amatwi.

Wivuga ko udafite umwanya cyangwa bitakureba. Batege amatwi witonze, noneho ubaganirije unabagire inama. Ibi bizakongerera inshuti nyinshi kandi zikugirire icyizere.

  1. Shima unashimire abandi

Niba iyo umwana wawe yatsinze mu ishuri umubwira uti uri akagabo kuki utabwira uwo mukorana ko yambaye neza? Kuki utabwira uwo mwicaranye muri bisi ko yisize verini nziza? Aka kantu gato wowe ukoze kazatuma uwo ugakoreye akubonamo umutima w’urukundo n’ubugwaneza kandi bizaba urufunguzo rw’ubusabane n’ibiganiro hagati yanyu.

  1. Kunda abandi

Mbere yo gukundwa banza nawe ukunde abandi. Ntutegereze ko uwo udakunda we ashobora kugukunda nanabikora azaba afunguye amarembo nawe usabwa kwinjira. Urukundo ni igikorwa ngirana si igikorwa ngirira niyo mpamvu usabwa gukunda niba ushaka gukundwa.

  1. Gerageza kwerekana uruhande rwiza

Nibyo koko nta wabaho ari umutagatifu kuri byose, nta nubwo umunsi wose ushobora kukugendekera uko wabyifuzaga. Ariko kandi si ngombwa kwereka buri wese ukubonye ko wababaye, niba warakaye wibigaragariza n’abo utarakariye kuko ni inzirakarengane. Niba uvuye mu kazi umukoresha yagutesheje umutwe wigera mu rugo ngo abo mubana babigenderemo cyangwa abo muhuye bose.

  1. Ba wowe nyawe

Nta n’umwe wishimira umuntu wishushanya. Wikihinduranya kugirango ube uko runaka ashaka kandi wikigira umuntu ushimisha abandi. Ba uwo uriwe kandi buri wese umufate uko ari unamuhe agaciro. Nugumana ubumuntu bwawe abantu bazabimenya babimenyere kandi bazabigukundira. Kwigira nk’uruvu si ibyawe bifite abo bireba bareke bajye bihinduranya kuko barabihemberwa ni akazi basabye ariko wowe ba uwo uri we.

  1. Banza wikunde

Nikobimeze ntiwakunda abandi wowe utikunda. Ntiwakubaha wowe utiyubaha. Buri munsi isuzume urebe ibyiza bikuranga n’ibibi wiyiziho cyangwa wabwiwe n’abandinuko ugerageze ubikosore. Nkuko twabivuze nta mutagatifu kuri buri kimwe gusa uko uzarushaho kwikunda bizagufasha no kwiyakira kuri bimwe bibi utarabasha gukosora.

Gukundwa ni byiza waba ukundwa n’abo ubana nabo, abo mukorana, abo mwigana, urungano cyangwa abo uruta n’abakuruta. Yaba umukoresha wawe, umuyobozi wawe se kugirango wikururireho urukundo rwabo gerageza ibi tuvuze unongereho kunoza inshingano zawe za buri munsi, nta kabuza nawe uzaba muri babandi bavuga ko bafite imiti ituma bakundwa.

 

SRC: UMUTIHEALTH

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibizakwereka ko umukobwa/umugore yagukunze akagira isoni zo kubikubwira.

Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babasanzemo COVID-19