in

NdabikunzeNdabikunze

Niba utishimira imyambarire y’umukunzi wawe mukorere ibi bintu.

Mu gihe rero wifuza ko umukunzi wawe ahindura uburyo yambara, dore ibyo wakora :

Musabe kwambara ibyo ukunda mu buryo bunyuze ku ruhande

Aho guhita ubimubwira ako kanya, sa nk’uwinyuza hirya no hino, umubaza utubazo tuganisha ku kwambara ibyo ukunda ariko utabimutegeka. Urugero niba yambara ipantaro akayimanura cyane wamubaza uti : “Ariko umunsi umwe uzagerageze wambare uzamuye ipantaro turebe uko uba umeze”. N’ubwo atabikora ako kanya, ariko bisigara mu mutwe akamenya ko aribyo ukunda n’ubwo utahise ubimubwira.

Muhe impano z’imyambaro wifuza

Igihe wamuhaye impano, ntukagendere kubyo asanzwe akunda kwambara, ahubwo wowe wamuhitiramo ibyo ukunda. Iyo iyo mpano amaze kuyakira akaba yakwambara ibyo wamuhaye, ujye umubwira ko yabaye mwiza, ko aberewe n’andi magambo meza atuma akunda ibyo yambaye kurusha ibyo yari asanganywe.

Gusa na none ntabwo wakwirengagiza ibyo akunda cyane ngo umugurire ibyo wowe wifuza ijana ku ijana. Hurizamo hagati. Urugero niba akunda kwambara amabara udakunda ariko ukaba ukunda ‘forme’ yayo, icyo gihe uzamugurira ‘forme’ akunda ariko ifite amabara wowe ukunda.

-Jya ukunda kumuherekeza iyo agiye guhaha imyenda

Saba umukunzi wawe ko wifuza ko mujyana igihe agiye kugura imyenda ngo umufashe guhitamo. Gusa nabwo biba byiza kureka akajya akubaza uko ubyumva aho kugenda ushaka kumutegeka ibyo wowe ukunda.

Irinde gutesha agaciro imyambarire ye

Burya iyo utesha agaciro ikintu umuntu akunda, biba ari ukumutera imbaraga zo kurushaho kugikunda. Niba ari umukobwa, wimubwira ko imyambaro yambara ari nk’iy’indaya, cyangwa se ari umusore ngo umubwire ko yambara nk’abasore b’ibirara. Ibyo ntabwo byatuma ahinduka ahubwo byatuma mutandukana mubipfuye.

Ubu ni uburyo ushobora gukoresha mu gihe udakunda imyambarire y’umukunzi wawe, gusa biragoye ko yahinduka ako kanya, biza buhoro buhoro ndetse rimwe na rimwe ntanahinduke cyangwa yahinduka akongera akabisubiramo. Icyiza ni uko wamwakira uko ari ukabimukundira kuko aribyo bizaba amahoro mu rukundo rwanyu, aho gushaka kumuhindura n’ubwo nabyo bishoboka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuriro urimo kwaka hagati mu giti nta mpamvu(Video)

IFOTO Y’UMUNSI: Dj Iraa yambaye umwenda ugaragaza umukondo ku isabukuru ye