Abantu benshi bamaze kugera ku iterambere ryo gutesha gaz , hari inama Minisiteri y’ubuzima itanga kugirango wirinde impanuka ya Gaz.
Mu gihe habayeho guhita kwa gaz cyangwa kuva, uzabibwirwa n’impumuro ya gaz yihariye. Muri cyo gihe kora ibi bikurikira:
– Mu gihe utetse, funga gaz,
– Mu gihe utekeye mu nzu sohora icupa ryawe hanze y’inzu, ahantu hari umwuka uhagije kandi ufungure n’inzugi n’amadirishya,
– Irinde ikintu cyose cyatuma gaz yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi,
– Irinde kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi ukoresheje interebuteri (Interrupteur).
– Irinde kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gaz yaka.”
Bakomeza bavuga ko icupa rya gaz ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe cyangwa cyatera inkongi y’umuriro.
Bibaye byiza kurushaho ngo waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika.
Umugozi uva ku icupa ugana ku ishyiga ugomba kuba utarangiritse kandi ukanyura ahantu hatari ubushyuye mu gihe utetse.