Gusaba imbabazi uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye hari ingaruka nziza bigira. Ijambo mbabarira hari uburyo bunyuranye ryafasha mu kugorora umubano wajemo agatotsi :
1.Nuzisaba ubikuye ku mutima uzabona ingaruka nziza
Iyo usabye umukunzi wawe imbabazi ubikuye ku mutima, mugenzi wawe abibona neza kandi agashimishwa n’uko uharanira ko ikibazo gikemuka , ko uharanira ibyabahuza kurusha uko washaka ibibatanya . Iyo usabye imbabazi bisobanura ko nubwo wakosheje ariko ushaka gusigagasira ejo heza h’urukundo rwanyu cyangwa umubano wanyu.
2.Gusaba imbabazi bituma ikibazo kidafata indi ntera
Uretse gutuma kumusaba imbabazi bimugabanyiriza umujinya, ijambo mbabarira rituma ikibazo kidafata indi ntera ngo ibintu bizambe. Sibyiza kwihagararaho ngo ushinge urubanza kandi wari ukwiriye gusaba imbabazi z’amakosa wakoze.
3.Ni intambwe ya mbere yo kwiyunga
Iyo uteye intambwe ugasaba imbabazi mugenzi wawe igihe wamukoshereje, ni intambwe uba uteye yatuma mugira ubwiyunge nubwo haba habayeho kutumvikana cyangwa guhemukirana. Abashakanye cyangwa abakundana bazi ibyo barimo iri banga bararizi. Gusaba imbabazi bifasha mwembi kwiyunga ibintu bigasubira mu buryo.
4.Kudasaba imbabazi bikurura ibibazo byinshi hagati y’abakundana n’abashakanye
Gukora ikosa nturisabire imbabazi, bituma hagati yanyu hagenda hazamo urukuta rubatanya. Uko iminsi yicuma, niko agenda arenzaho ku makosa wakoze ntuyasabire imbabazi. Kuko akeka ko ubikorana agahimano cyangwa ufite izindi mpamvu, bishobora kubaviramo gutandukana cyangwa se akakwihimuraho.
N’ubwo gusaba imbabazi tubonye ko ari ingirakamaro hagati y’abakundana ariko ukwiriye kujya utekereza mbere yo kugira icyo ukora. Iteka ntiwahora ukora amakosa ngo wibwire ko nuyasabira imbabazi birangira.
5.Ijambo “mbabarira” rigabanya umujinya
Iyo habayeho gukoserezanya, uwakosherejwe hari igihe agira umujinya w’umuranduranzuzi. Gusa iyo uwakosheje agize ubutwari bwo kusaba imbabazi, bituma acururuka ibintu ntibigere kure.