1. Jya wirinda guhora wibanda ku makosa y’uwo mwashakanye: Nta muntu n’umwe utunganye, kwibanda ku makosa y’uwo mwashakanye bishobora gutuma yumva nta mahoro afite . Ahubwo, jya wishimira imico myiza yabo n’ibyo bagezeho, kandi ujye ukemura ibibazo mu buryo budateza amakimbirane.
2. Ntukagire icyo uvuga ku mibanire yawe n’uwo mwigize gukundana : Ibyo bishobora gutuma uwo mwashakanye agira ishyari, rimwe na rimwe akumva ko mujya munagirana imishyikirano yahafi.
3. Nubwo kuganira n’uwo mwashakanye ku bibazo byawe bwite cyangwa iby’amafaranga ari byiza ndetse bishobora gutuma akugira inama, ariko ujye wirinda guhora muganira ku bibazo nk’ibyo.
4. Ntukabwire uwo mwashakanye ibyerekeye abandi : ushobora kubona umukobwa mwiza cyangwa umugabo mwiza cyangwa undi muntu wishimiye ariko singombwa kubibwira uwo mwashakanye ko wamwishimiye kuko ahita atangira kumva ko ntagaciro umuha.
5. Ujye wirinda kumubaza ku birebana n’ibyifuzo byo kuryamana n’undi muntu.
6. Ntukajye umuhitishamo hagati yawe cyangwa umuryango we, ibyo kenshi niyo yaba agukunda gute bituma akubahuka.
7. Kubahisha amabanga cyangwa kubeshya: ibi byangiza icyizere n’ubudahemuka, ubudahemuka n’icyizere nibyo bintu byambere bituma umuntu akubaha.
8. Nubwo guseka bishobora kuba bishimishije, ariko ujye wirinda kubwira uwo mwashakanye amagambo yo gusererezanya uzi ngo birasekeje.