Hari ibintu byinshi wakora kugira ngo umukunzi wawe akubere udasanzwe gusa ariko nawe nyiri ukwifuza ko akubera udasanzwe uba ugomba kumukorera ibidasanzwe.
Iyemeze ko igihe cyose uzaba ufite uwo ukunda, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, uzajya umubwira amagambo akurikira bizatuma igihe cyose muzaba muri kumwe bibanyura mwembi.
1. Ndagukunda
Iri jambo ni ijambo ryoroshye kandi rikwiye kubwirwa umukunzi wawe, gerageza kujya uribwira umukunzi wawe igihe agusekeje cyangwa igihe akoze ikintu cyikwibutsa impamvu muri kumwe.
2. Nari ndi kugutekereza
Ni byiza kubwira umukunzi wawe ko uba umutekereza n’iyo mutari kumwe , nubona ikintu kigushimishije uyu munsi kimumenyeshe.
3. Wiriwe ute?
Imenyereze kubaza umukunzi wawe ibibazo ahura nabyo mu kazi ke ka buri munsi. Mubaze kuri mugenzi we bakorana batumvikana cyangwa akazi gakomeye yakoze uwo munsi, umuhe umwanya nawe akugezeho ibyifuzo bye.
4. Nifatanyije nawe
Humuriza umukunzi wawe umwereka ko utamuri kure mu byo akora, kandi ko ushyigikiye ibyemezo bye. Mubwire ko umuri hafi mu nshingano ze, mwereke ko muri ipfundo ry’urukundo rizabyara umusaruro.