in

“niba ushaka gukina wenyine, jya gukina tennis” Luvumbu yabwije ukuri mugenzi we bakinana utajya ubapasa kabone niyo baba bagiye kuwumwaka

Umunye-Congo ukinira ikipe ya Rayon Sports, Heritier Nzinga Luvumbu yatanze ubutumwa asa n’ukebura bagenzi be abibutsa ko umupira w’amaguru ari umukino w’ikipe atari uw’umuntu umwe wikinana.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, hari nyuma y’uko ku wa Gatandatu bari banganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

Luvumbu yavuze ko umuntu ukeneye gukina wenyine yajya gukina Tennis kubera ko umupira w’amaguru ari umukino w’ikipe.

Ati “mu mupira w’amaguru, niba ushaka gukina wenyine, jya gukina tennis kubera ko umupira w’amaguru ni umukino w’ikipe.”

Nubwo atigeze avuga izina ry’umukinnyi yabwiraga, gusa bivugwa ko ari ubutumwa yageneye umwe mu bakinnyi bakinana bikekwa ko ari Umugande Ojera Joackiam.

Bivugwa ko uyu mukinnyi akinisha nabi bagenzi be aho afata umupira aho kuwutanga akawugumana umwanya munini rimwe na rimwe bakawumwaka, ibintu bamusabye ko yajya akinana na bagenzi be ariko akaba yaranze.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: Umujura wibye Televisiyo yayigaruye amaguru adakora hasi nyuma yo gutererezwa inzuki

Agiye gukurikira Yamen Zelfani! Umukinnyi wari inkingi ya mwamba muri Rayon Sports agiye kwirukanwa muri iyi kipe kubera ingeso itari nziza asanganwe