Niba urwaye giripe (ibicurane) mbere y’uko ujya kwa muganga banza ugerageza ibi.
Indwara ya giripe ni indwara ifata abantu benshi cyane cyane mu gihe k’imvura, gusa hari bimwe mu bintu bishobora kugufasha guhangana n’iyi ndwara ndetse igakira.
1.Niba urwaye giripe, fata indimu uyikamurire mu kintu gisa neza, ukatiremo igitunguru, ushyiremo n’ubiki , ibi ujye ubinwa mu gitondo, Saa sita na ni joro. Ku muntu mukuru anywa utuyiko 2 mu gitondo, Saa sita, na ni joro, ku mwana ni kamwe. Ibi bizagufasha kuba wakira giripe vuba.
2. Jya ukunda kurya no kunywa ibintu bishyushye ndetse woge amazi ashyushye kugirango ugabanye gufunganwa ko mu mazuru wongere n’ubushyuhe .
3. Jya ukora siporo nyinshi cyane cyane siporo zituma umubiri uyaga, ugasohora ibyuya.
4. Irinde kunywa amazi y’imvura igihe urwaye ibicurane ndetse ntukanywe n’ibintu byavuye muri firigo.
5. Gerageza kujya unywa icyayi kirimo tangawizi ikoze cyane byibuza 2 ku munsi.
6. Gerageza kujya uhekenya igitutu cy’umutuku byibuza kimwe mu gitondo ikindi n’imugoroba.
Nukora bimwe muri ibi bintu 6 ntakabuza uzakira giripe.