Niba uri umusore wibazaga uko wamenya umukobwa wagukunze, dore bimwe mu bimuranga:
1. Inseko
Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye narimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse kuburyo iyo munaganira acishamo agaseka ku tuntu tumwe na tumwe mubamuganira, ngo akwereke ko akwitayeho cyane.
2. Akunda kukureba cyane
Amaso burya ni igice cy’umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw’umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nkiyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira, iyo mwahuriye nko mu birori, cyangwa ahandi hose hahuza abantu benshi. Cyane cyane nushaka kumureba uzabona ko muzajya mukunda guhuza amaso kenshi, agasa nkuwijijisha akareba hirya.
3. Ibimenyetso by’umubiri
Ibimenyetso by’umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n’ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.
4. Akunda kukuvuga
Mu byukuri nta mukobwa utagira ikigare (group), iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y’abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutanga ho ingero muri bagenzibe, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.
5. Azagusaba ko musohokana
Ushobora kuba wari inshuti n’umukobwa bisanzwe, mukorana , mwigana, cyangwa se hari ibindi bintubyinshi muhuriramo, byazagera aho, ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine . mu byukuri aba ashaka ko hari icyo mwazaganiraho mwiherereye mutari muri rwaserera.