Ni kenshi usanga abasore benshi muri iyi minsi bavuga ngo bahisemo kudashaka kubera ko abakobwa babona bose barangwa n’ibintu runaka.burya ngo abasore bagira imico batiyumvamo iyo ikozwe nabakobwa bakundana
Muri iyi nkuru twagerageje kwegeranya imwe mu myifatire idashimisha abasore ,ndetse umukobwa uyifite bikaba byamugora kubona umusore umwiyumvamo.
1.Icyigenge
Abasore benshi bakunda abakobwa bafatanya ndetse iyo batekereje gushaka baba bifuza umufasha ariko birabababaza iyo babonye umukobwa utavogerwa cyangwa ngo ahindurwe ku myanzuro. Aha ndakumenyesha ko ntamusore numwe uzakwiteza niba ariko uteye.
2.Umunebwe kandi wikunda
Niba udashoboye kugira icyo ukora ,ako kanya uba umaze gutakarizwa icyizere n’abasore benshi.Kandi n’abakobwa bumva ko batafatanya n’abagabo babo kwishyura amafaranga y’ibikenerwa mu rugo nabo batakarizwa icyizere n’abasore batari bake.
3.Udashobora kubana n’abandi
Abasore benshi ntabwo bakunda abakobwa babahatira gukora ikintu icyo ari cyo cyose,bakunda abakobwa babaha umutekano muri byose.Niyo mpamvu batihanganira abakobwa batazi kubana n’abandi.
4.Umukobwa wihinduye uruhu cyangwa wisiga agakabya
Twese dukunda kwisiga kugira ngo tugaragare neza ,Ukwiriye kumenya ko abasore nabo bakora makeup ,Ntabwo abasore bakunda abakobwa bishyizeho makeup nyinshi,babandi usanga utamenya isura ye.