in

Dore imyenda abasore bishimira kubona umukobwa ayambaye.

Hari igihe abakobwa batekereza ko abahungu n’abagabo muri rusange bakunda imyambaro
igaragaza imiterere yabo nyamara siko biri. Si ngombwa ngo umukobwa yambare
imyenda migufi cyangwa ngo yitere ibirungo byinshi kugira ngo ase neza mu maso y’umuhungu.

Dore imwe mu myenda abakobwa bambara abahungu bakayikunda cyane:

1.Amarinete: Ubusanzwe abantu bazi ko abakobwa
bambara amataratara baba ari abahanga cyane, uretse ko hari n’abayambara bitewe n’uko barwaye amaso gusa ibyo abasore ntibabyitaho icya mbere kuri bo ni uko uba wampaye amarinete. Ntibitaho kuba waba urwaye amaso cyangwa utayarwaye kuko muri
rusange bakunda abakobwa bayambara.

2.Inkweto ndende: Abasore bose aho bava bakagera
bakunda abakobwa bambara inkweto ndende, yaba abazambara buri munsi cyangwa abazambara
rimwe na rimwe, akenshi usanga impamvu abasore bazikunda ari uko batungurwa no
kubona inkweto ndende kuriya abakobwa bashobora kuzigenderamo.

3.Imyambaro ya siporo: Burya nubwo abakobwa benshi batari
babizi ko imyenda ya siporo abasore bayikunda, rwose guhera uyu munsi
mubimenye, abahungu bakunda kureba abakobwa bambaye imyenda ya siporo irimo
amasengeri, amakola, n’indi myenda yose ijyanye na siporo.

4.Inkweto zifunze: Inkweto zifunze yaba ari barirene
cyangwa supuresi abahungu bakunda abakobwa bazambara, izi nkweto n’ubwo abakobwa
badakunze kuzambara cyane gusa iyo bazambaye abagabo babareba birabashimisha

5.Imipira ifite ingofero: Iyi mipira ikunze kwambarwa n’abasore
cyane ariko n’abakobwa barayambara n’ubwo atari cyane, iyi mipira iyo yambawe n’igitsina
gore abagabo barabikunda cyane kuko baba babona ibabereye cyane.

6.Amakanzu atari maremare: Amakanzu atari magufiya cyangwa
maremare cyane abasore barayakunda. Ntibakunda arya makanzu y’impenure cyane
cyangwa ngo bakururwe n’amwe agera ku gitsi ahubwo bishimira amakanzu ari mu
kigero, atari magufi cyangwa maremare.)

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri umukobwa ukaba ufite iyi mico ntuzigera ukundwa n’abasore.

APR ifite Shampiyona yinjiranye amanota 3 itsinda 1-0 Kiyovu bitsinze