Niba ugishidikanya ku mugabo wawe, dore ibintu 4 byoroheje bizakwereka ko agukunda bya nyabyo.
Yagukorera buri kimwe
Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe, kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we. Ibi uzabibwirwa n’uko adatinya no gukora ibintu bikomeye kubwawe kuko nta na kimwe atakora kugira ngo agushimishe.
Aha agaciro igitekerezo cy’ umugore
Igihe umugabo akunda umugore by’ ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y’ umugabo, akora ibintu uko abyumva, ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.
Arakurwanirira
Umugabo iteka arwanirira ikintu aha agaciro, niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho. Niba ahora yirinda icyabatanya, akanakora ibishoboka kugira ngo mugumane ni uko atifuza kuguhomba kandi agukunda cyane.
Uramuvuguruza akemera
Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya, ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. N’iyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze, imbere y’ umugore we byose birahinduka.