Hari abantu b’igitsinagore bakunda gukora imibonanompuzabitsina hanyuma bagafata ibinini byica intanga ngabo bizwi nka Morning after Pills bizwiho kwica intanga umugore ntasame, gusa abahanga bavuga ko atari byiza.
Ibi binini binazwi nka bigizwe n’amoko atandukanye; bikaba bikoreshwa byibura bitarenze amasaha 72 umuntu akoze imibonano mpuzabitsina.
Abakora mu bijyanye n’imiti basobanura ko bishobora guhindura ukwezi k’umukobwa, itariki yo kujya mu mihango ikigira imbere cyangwa inyuma.Ku bari munsi y’imyaka y’ubukure, ni ibinini bishobora kwangiza imisemburo yabo.
Bene ibi binini usanga bihuriye ku bushobozi bwo gutuma intanga guhura, ku buryo bibuza intanga kwinjira aho izakurira muri nyababyeyi.
Mu buryo busanzwe mu gihe cy’iminsi itatu, intanga iba yamaze kwinjira muri nyababyeyi. Icyo gihe rero ibi binini ntacyo byafasha ubinyoye.
Bimwe muri ibi binini biboneka muri za farumasi zitandukanye harimo ibyitwa Levonelle cyangwa Ellaone ab’igitsina gore bakunze kwifashisha nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Imbuga nka Healthline.com na hra-pharma.com zihuriza ku kuba n’ubwo bizwi ko biriya binini birinda gusama, hari ibibazo rusange uwabikoresheje ashobora guhura na byo nko gucika intege, kugira iseseme ishobora gutera kuruka, isereri, kuribwa mu nda n’ibindi.
Hejuru y’ibi ariko inzobere zivuga ko ibi binini iyo bikoreshejwe inshuro nyinshi, ubikoresha ashobora kwisanga afite ikibazo muri nyababyeyi ku buryo kubyara kuri bishobora kuba inzozi bijyanye no kuba igihe cyose atwaye inda igenda ivamo.
Nka ellaOne kandi bivugwa ko itizewe 100%, kuko nk’iyo ubifashe mbere y’amasaha macye ukoze imibonano mpuzabitsina amahirwe yo gusama n’ubundi agera kuri 86%.
Ni ngombwa kumenya kandi ko ibi binini bihindura igihe umukobwa yagiraga mu mihango, ku buryo ishobora kuza mbere cyangwa igatinda ugereranije n’igihe umukobwa yari asanzwe ayigiramo; ikindi umukobwa wari usanzwe afite ukwezi kudahindagurika bikaba bishobora gutuma kujya guhindagurika.
Izindi ngaruka nk’uko ziriya mbuga zibivuga harimo kuva cyane mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, ndetse igihe yayimaragano kikaba gishobora kwiyongera.