in

Umusore warangije Kaminuza usigaye ukora akazi kagayitse yateye abantu impuhwe

Ku mbuga nkoranyamabaga ,abantu bazamuye amarangamutima yabo ubwo babonaga umusore bivugwa ko yaminuje muri Kaminuza ikomeye ariko akaba asigaye atunzwe no kwikorera imizigo no gucuruza inyama zokeje ku muhanda aho benshi bavuga ko ari akazi gasuzuguritse.

Uyu musore witwa Dwomoh Emmanuel, wize ibarurisha mibare muri Kaminuza yerekanye uburyo ubuzima bwahindutse bubi Muri videwo yasangijwe kuri TikTok, uyu musore yashoboraga kugaragara atwaye umufuka munini wibicuruzwa hamwe ninyama zokeje Abantu bamushagaye. Ababonye ayo mashusho bavuze ko uyu musore ari uwo gusengerwa kugirango Imana imuhindurire ubuzima abeho neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
4 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mutokambali
Mutokambali
1 year ago

Ntakazi kagayitse kabaho keretse kwiba no kuroga! Ahubwo iyo inkuru uyiha undi mutwe ugakangurira urundi rubyiruko gukora icyaruteza imbere rutitaye kubyo rwize!

Adrien
Adrien
1 year ago
Reply to  Mutokambali

Ariko tujye tuvugisha ukuri wamunyamakururu we nkubu iyo urebye ibyo wanditse wiha amanota angahe?!?

Nkiyinkuru ubu urabona yuzuye Koko? Kuburyo uhurura na ibintu bidafite epfo na ruguru ugatura ahongaho ngo n’inkuru ?!!

Iyinveso maze kuyikubonaho kenshi rwose nkibaza icyo uba ugamije guha abasoma nkayoberwa?

Ese Uzi Elements ingenzi zigomba kuba zigize inkuru nibura?
Ese Uzi uburyo inkuru igomba kuba yanditswemo nibura?

Mujye mutanga ibintu bifite ireme kuburyo uyisoma wese abonako Ari inkuru ifite uko yatangiye, aha yahereye, inyigisho cg ikibaxo igamije gukemura, ,uko ubibona nk’umunyamakuru, icyakozwe, nuko byarangiye,……. Ibyo bikajyana n’amabwiriza y’itangaza makuru..

Wikosore kuko inkuru nk’izi zimaze kugaragara kenshi uri wowe.

Machiavelli
Machiavelli
1 year ago
Reply to  Mutokambali

Murwanda ntabwo ubuzunguzayi bwemewe, bubaye bwemewe ababukora baba benshi. Sorry ngo murwanda urubyiruko rwose rwiteje imbere 😥😥😥

Charles Bazambanza
Charles Bazambanza
1 year ago

Ninde wababwiye ko Ako kazi kagayitse? Uyu musore ntawe yatakiye ,yararebye abona Ako kazi kamufasha kugera kucyo atekereza. Kwiga bivuze kwiyubakamo Ubushobozi bwo kubonera ibisubizo imbogamizi wahuye nazo. None rero ndumva dukwiriye guterwa ishema n’abantu nk’aba Aho kubigaragaza nkaho Ari ikibazo.

Niba umara gutera akabariro ugahita ufata ibinini byica intanga uri umuntu w’igitsinagore kakubayeho

Muhanga: umujura bagiye kumwishyuza ahita yiyahura