in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Niba ukunda gusomana ibi byakubera isomo.

Hambere iyo umuntu yamaraga igihe runaka ahantu yarasuhutse nyuma akagaruka i muhira, abavandimwe ndetse n’abaturanyi bamugaragarizaga urukumbuzi bamuhobera cyane hanyuma bakamuha n’ikiganza.

Ariko aho bigeze umuntu asigaye ahura na mugenzi we batari baherukanye akamuhobera byanarimba akamusoma kugira ngo amugaragarize ko amwishimiye cyane. N’ababyeyi bafite abana bakunda kubakorera icyo gikorwa kugira ngo babagaragarize ko babakunda byahebuje.

Ku bakundana ho ni akarusho kuko gusomana kwabo birenga imbibi ahubwo bakagera kure (deep kissing) mu rwego rwo gushimisha amarangamutima yabo.

Icyakora nubwo uyu umuco wazanywe n’abazungu wakunzwe na benshi bakanawushyira mu bikorwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, izo ngaruka ni zo tugiye kugarukaho:

1.Indwara yitwa Meningococcal

Iyi ni indwara yandurira mu gusomana kandi ngo ifite ubushobozi bwo guhitana uwayirwaye. Iyi ndwara iyo igeze mu mubiri ibanza kwangiza umurongo uhuza ubwonko n’urutirigongo (spinal cord) ruhuza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu basomana bakamara umwanya bonkana ururimi (deep kissing).

2. Hepatite B

Binyuze mu gusomana, ngo abantu baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Hepatite yo muri ubu bwoko ikomeje guteza ikibazo ku isi.

Iyi ndwara ifata umubiri iyo igikorwa cyo gusomana kibaye maze amatembabuzi y’uwanduye iyi ndwara agahura n’amatembabuzi yo mu kanwa k’uwo bari gusomana.

Ibi ngo bikunze kubaho ku bantu basomana ariko bakaba bafite ibikomere ku munwa ari naho kwa guhura kw’amaraso n’amatembabuzi bihurira maze agakoko gatera iyi ndwara kakabona urwaho rwo kugera mu mubiri muzima.

3. Imitezi yo mu kanwa

Imitezi ngo ni indwara ifata imyanya y’ibanga ikayitera uburibwe bukomeye cyane. Uretse iki gice ngo hari n’ubwo ifata igice cy’akanwa hanyuma ikagitera uburibwe burushaho kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha.

Nubwo iyi ndwara ikunze kwandura binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ishobora no kwandurira mu gusomana hagati y’uyirwaye n’utayirwaye.

4. Indwara z’ubuhumekero

Uretse izi ndwara tuvuze, hari n’izindi ndwara z’ubuhumekero zandurira mu guhuza amatembabuzi cyangwa zandurira mu mwuka abantu benshi bandurira mu gusomana.

5. Kwangirika amenyo

Iki ngo ni ikibazo kivuka hagati y’umwana na nyina igihe umubyeyi akunda gusoma umwana we ku munwa. Ngo hari ubwo umubyeyi asoma umwana ku munwa maze akamusigaho udukoko twangiza amenyo y’umwana bityo igikorwa cyo kwangirika kw’amenyo ye kigatangira ubwo.

Ubusanzwe ngo utwo dukoko ntabwo tuba mu kanwa k’ummwana muto, ahubwo tuba twibereye mu macandwe y’abantu bakuru, iyo rero umuntu mukuru asomye umwana ngo ashobora kumwanduza utwo dukoko binyuze mu matembabuzi yo mu kanwa.

Ni ingenzi kumenya ibyo dukora ndetse n’ingaruka bigira ku buzima bwacu maze buri wese agahitamo ibimunogeye.Byaba byiza ubiretse kuko bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga wowe wumvaga ari ukwishimisha.

 

Ese wowe ubona ari byiza gusomana n’umuntu kugirango abone ko umukunda?twandikire igitekerezo cyawe muri comment. 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy – Queen of Sheba (Official Video)

Inkuru itari nziza ku munyamakuru Jado Castar.