in

Inkuru itari nziza ku munyamakuru Jado Castar.

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar wamenyekanye cyane mu itangazamakuru yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Icyaha Jado Castar akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Jado Castar ari impamo.

Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi. Ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukunda gusomana ibi byakubera isomo.

Ahantu ku isi hatangaje cyane||izuba rimara iminsi 70 ritararenga.