“Niba ufite ibimenyetso zana RIB bajye kumufunga kuko ibyo ni ibyaha” Perezida wa Kiyovu Sports Ltd yasanze Reagan Rugaju muri Situdiyo za Radio Rwanda amusaba kukwereka ibimenyetso ku makuru Reagan yari yatangaje kuri we maze Rugaju ararama abura icyo avuga.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, yari umutumirwa kuri Radiyo Rwanda.
Ubwo aba ari mu kiganiro, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal yabwiye Reagan Rugaju kumuhamagariza RIB kuko ibyo Reagan yatangaje kuri we bigize icyaha.
Mbere y’uko Perezida wa Kiyovu Sports Ltd aza muri Radio Rwanda, Reagan Rugaju yari yavuze ko Perezida Juvenal abetinga imikino imwe n’imwe ya Kiyovu akaba ari nayo mpamvu yari yihishe nyuma y’intsinzwi ya Kiyovu Sports kuri Bugesera.
Ubwo Juvenal yahuraga na Reagan kuri mikoro, Juvenal yasabye Reagan kwerekana ibimenyetso by’amakuru yatangaje ndetse akanamuhamagariza RIB ikamufunga kuko ibyo Reagan Rugaju yamuvuzeho bigize icyaha.
Reagan Rugaju yabwiye Perezida ko ibyo yavuze na we yabyumvishe hanze aho ni uko maze na we aza kubitangaza.
Bikunze gusabwa ko abanyamakuru bakwiye gukora kinyamwuga, kuki umuntu atangaza amakuru adafitiye gihamya akumva ko bikwiye kurangirira aho?Ibi bijye bibabera isomo n’ubutaha ntakajye atangaza amakuru adafitiye ibimenyetso bifatika kandi n’umuyobozi we uba abyumvise aba akwiye kumusaba ibisobanuro kandi ntibizasubire.