in

Ni wo munsi bamenyaniyeho bwa mbere! Clarisse Karasira yavuze imyato umugabo we

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yazirikanye iyi tariki ya 10 Gashyantare nk’itariki yahuriyeho bwa mbere n’umugabo we, Sylvain Dejoie maze amwandikira amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi. Ni nyuma yuko Clarisse Karasira yari amaze gushyira hanze ifoto y’umugabo we abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati 10.2. Umunsi twamenyaniyeho shenge! Ndabirora nk’ejo! Umunsi inseko ikwira ijuru ,ijoro ryera ritebutse! Umusumba urara uririmbwa i Kiyovu cyose!Umuneza utaha umutima,Umugenzi abonye umugenzi,inzira iba nzima nziza n’ingenzi, imyaka igiye bumanzi! Rutagwabiza amashyo, Rutayihaana Rutigimbwa,Rugero mu ngeri unganywa nde?Ngukunde nte? Bigwi,gwiza,Kwira,Gwira nanjye ngweragwere! #My❤ BAYO I 👑❤”.

Clarisse Karasira yazirikanye umunsi wa mbere yahuriyeho n’umugabo we

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: umukobwa w’amataye yafotowe arimo kogosha umukiriya anamusoma (Video)

Ndimbati yari agiye kurira nk’uruhinja nyuma yo kumva ibyo Marigarita yari amaze gukorana n’undi musore