in

Ni ukuva mu bwiza ujya mu bundi! Visit Rwanda yashoye amafaranga mu ikipe ikomeye cyane ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na PSG

Ni ukuva mu bwiza ujya mu bundi! Visit Rwanda yashoye amafaranga mu ikipe ikomeye cyane ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na PSG.

Amagambo ya Visit Rwanda yatangiye kugaragazwa mu kibuga cy’ikipe ya Bayern Munich, Allianz Arena.

Yagaragaye nyuma y’uko hari hashize amasaha make iyi kipe yo mu Budage yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5.

Ubu bufatanye bugamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo.

Binyuze muri (RDB) Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Bayern Munich ndetse ahita atangira kubahirizwa mu mukino iyi kipe yakiriyemo Augsburg.

Aya masezerano yatangajwe kuwa 27 Kanama 2023, mbere gato y’umukino wa Bundesliga.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda rushimishijwe no kongera ubudage mu bihugu rwamamarizamo ubukerarugendo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mfite abana 11 harimo 4 nabyaye hanze” Nta kurya indimi, Theo Bosebabireba yavuze umubare w’abana amaze kubyara n’uburyo yababyayemo bitangaza abatari bake

Musanze! Umugore yisanze mu maboko atari aye nyuma yo kubyara umwana akaza kuvuga ko yahise aribwa n’imbeba zo mu nzu