Abaganga batatu batawe muri yombi bashinjwa gutwara ibice bimwe nabimwe by’umubiri w’umwana wapfuye.
Abapolice bataye muri yombi abaforomo batatu mu bitaro byigenga kubera gukekwaho icyaha cyo guca no kwiba amaso, amazuru, n’amatwi y’uruhinja rwapfuye.
Bivugwa ko ibitaro byatanze uyu mwana wapfuye ku cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira, nyuma yo kwemezwa ko yapfuye n’umuganga w’abana, ariko yagaruwe ejo n’ababyeyi bavuga ko basanze umwana wabo hari ibice byumubiri bimwe nabimwe adafite.
Amakuru aturuka mu bitaro yagize ati;“Ababyeyi bazanye umwana mu bitaro ku cyumweru nimugoroba, ako kanya umuganga w’abana bacu (pediatric) yarebye umwana yemeza ko umwana yapfuye.
Ibitaro byabasezereye maze ababyeyi bajyana umwana, igitangaje uyu munsi (kuwambere), ababyeyi bazanye umwana bashinja ibitaro gukuramo amaso yumwana, amazuru n’amatwi.