in

Ni uburyohe hagati y’umuhanzi Ibrahim Cyusa w’imyaka 32 n’umukunzi we wizihije imyaka 49

Umuhanzi Ibrahim Cyusa n’umukunzi we uzwi nka Jeannie Noach akaba na Nyirasenge wa Miss Naomie Nishimwe, bari kugirana ibihe byiza aho baherereye mu biruhuko I Dubai.

Ibrahim Cyusa kandi akaba yagaragaye mu isabukuru y’umukunzi we yabaye kuri iki cy’umweru tariki 27 Gashyantare. Uyu mukobwa akaba yujuje imyaka 49 y’amavuko. Amakuru kandi akaba avuga ko ibi birori byakoreshejwe na Ibrahim Cyusa. Amwe mu mashusho agaragara ku rubuga rwa Instagram ya Jeannine Noach, hariho icyapa kiriho ifoto y’uyu mukobwa ndetse cyanditseho ngo “Ndagukunda mugore mwiza”, bikaba bisa nkaho ari Cyusa wakorersheje icyo cyapa mu buryo bwo gutungura umukunzi we.

Ku mbuga zaba bombi bakaba bashyize amafoto hanze yafatiwe mu mujyi wa Dubai ubundi bayaherekesha ubutumwa butandukanye bigaragaza urukundo buri wese afitiye undi.

Cyusa ndetse na Jeannie bemeje ko bakundana nyuma y’igihe bari bamaze hahisha ibijyanye n’urukundo rwabo gusa amarangamutima yakomeje kubahatira kubishyira hanze.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri w’umukobwa yatunguwe no kubona ikiyoka giteye ubwoba mu buriri yarayemo(Video)

Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yakorewe ibirori bya Bridal Shower (AMAFOTO)