in

Ni uburyo bwiza bwo kwiyahura, ingaruka mbi zo kwicara no kuryama

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa le Sax muri Ostraliya, bwerekanye ko kuryama amasaha 9 no kwicara amasaha arenze 7 ku munsi byongera ibyago byo gupfa umuntu akenyutse.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 230.000 bo mu gihugu cya Ostraliya, aho abashakashatsi bakurikiranye uburyo babaho, maze basanga kuryama no kwicara igihe kirekire bikenya ababikora.

Ikindi cyongera ibyago byo gupfa vuba, ni ukudakora imyitozo ngororamubiri kuri abo bantu. Ibyo byago bikaba byikuba inshuro 4 iyo hiyongereyeho kunywa inzoga n’itabi byinshi ndetse no kudasinzira bihagije ( munsi y’amasaha 7,5 mu ijoro).

Dogiteri Adrian Bauman, umwe mu bakoze ubu ushakashatsi, yatangaje ko abashinzwe inzego z’ubuzima bagomba kwita kuri ibi bitera abantu kurwara indwara zitandura, kugira ngo bashobore kurokora ubuzima bw’abantu benshi no kugabanya ingaruka ziterwa n’indwara zijyanye n’imibereho y’abantu, haba ku guhugu ndetse no ku miryango.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ngewe ndi umumansuzi nzunguza ikibuno kandi ubu ntakariso nambaye ! ” Umukobwa yatanze igisobanuro k’indaya(Amashusho)

Dore uko Umwalimu akwiye kwita kubana bavuye mu biruhuko akigarurira imitima yabo