“Ni nk’aho aritwe twatsinze” KNC uzwiho kuvuga amagambo menshi yemeje ko ariwe watsinze umukino wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye ariyo yitsinze mu mukino w’umunsi wa mbere yatsinzwemo na Rayon Sports,bitewe n’impano z’ibitego bibiri abakinnyi be batanze.
KNC utajya aripfana ndetse wari wemeje ko Rayon Sports bayitsinda ibitego 4-2,yavuze ko ntacyo yabaruhije uretse amakosa y’abakinnyi be batanze impano.
Ati “Umukino wari mwiza wari ufunguye,twakoze amakosa cyane cyane ashingiye ku kubura ubunararibonye,ikipe ya Rayon Sports iradukosora ni nkaho twayihereye impano ebyiri,ariko mu mupira w’amaguru bibaho,iyo ukoze amakosa ikipe ifite abakinnyi bakuru nk’aba ngaba iragukosora.Nibyo byabaye.
Iyo ikipe nk’iyi nkuru ikubonyemo ibitego 2 itinza umupira ikaryama,nibyo byabaye rero.
Uyu munsi nta kinyuranyo cyari gihari,byari amakosa yacu,ntekereza ko twayihaye impano ni nkaho aritwe twitsinze…..Umupira n’uko, ubwo tuzahura mu mikino yo kwishyura.”