Binyuze mu kiganiro My Deep Secret gikorwa na Sly mu gihugu cya Keny, aho aganiriza abantu bakamubwira ibanga rikomeye bazi ry’ibyo bakoze, umusore yahise avuga uko yasambanye n’umukobwa bakundanaga ku mva ya Papa w’umusore.
Ubwo papa w’umusore yitabaga Imana, uyu mukobwa yakoraga mu gihugu cya Qatar gusa yaje guhita asezera akazi hanyuma agaruka mu gihugu cya Kenya ari naho yahitaga asanga umukunzi we ari muri ako gahinda.
Ngo nyuma yo gushyingura umubyeyi we, yakunze kujya asubiramo inkuru z’umubyeyi we, bituma uyu musore yifuza kujya gusura umubyeyi we ku gituro, umukobwa na we ahitamo kumuherekeza.
Bageze ku gituro bitewe n’ibihe uyu musore yari ari kwibuka yagiranye na Se, yatangiye kuririra umukobwa, nawe aramusatira aramuhobera kugirango amuhumurize.
Icyakora ngo ubwo yamuhoberaga, baje kwisanga bari gusomana kugeza ubwo basambaniye hejuru y’igituro cya Se.