Aha Moreen yavuze ko kuba Danny bafitanye ibibazo uyu munsi atari ko byahoze bakimenyana ndetse no murugendo rwabo rw’urukundo, avuga ko ubwo bakundanaga nta kibazo na kimwe bajyaga bagirana ahubwo ibibazo byaje ubwo yabyaraga umwana wabo w’imfura undi akamutererana.
Byageze ubwo babana bitewe n’imyitwarire ya Danny atari ashoboye kwihanganira bahitamo kongera gutandukana ariko mu gutandukana nyuma asanga yamuteye inda ari nawe mwana yitegura kwibaruka.
Akomeza avuga ko abiyita inshuti ze bakomeje kwivanga mu bibazo bye n’umugabo we barimo Yverry ati” Yverry namuvuzeho kenshi sinshaka kuzongera kumuvugaho naramwihanije bihagije uretse kuba namwita inshyanutsi mu ijambo rimwe nta rindi zina namwita kuko hari inshuti twagize na mbere y’uko dukundana ariko zitarivanga mu bibazo byacu na rimwe”.