Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad usanzwe akina mu ikipe yo mu gihugu cy’ububiligi yanze kuvuga abajijwe ibyo kuba adakinishwa.
Kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite umukino n’ikipe ya Sudan mu mukino wa gishuti.
Mu myitozo y’ejo hashize ubwo iyi kipe y’u Rwanda yiteguraga uyu mukino, Bizimana Djihad yahaye ikiganiro n’itangazamakuru abajijwe impamvu adakina mu ikipe asanzwe akinamo atangaza ko ubu yitaye ku ikipe y’igihugu ibindi azabivuga nyuma y’iyi mikino.
Yagize Ati ” Ntekereza ko ubu twitaye cyane ku ikipe y’igihugu, ndatekereza ko ibyerekeye ikipe yanjye twazabovuga ho nyuma y’ikipe y’igihugu birashoboka ko twabiganiraho kuko ni inkuru ndende, ubu ni ikipe y’igihugu naho ibindi byanjye twazabivuga ho.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda uyu mukino irakina na Sudan wa gishuti ni uwa mbere, uwo kwishyura uzaba tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ni nyuma y’umunsi umwe gusa habaye uyu wa mbere.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino urahuza u Rwanda na Sudan ni 1000 ahasanzwe, 3000 ahatwikiriye n’10000 muri VIP. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.